Delivery included to the United States

NDEKA UNDORERE

NDEKA UNDORERE

Paperback (09 Oct 2022)

  • $21.20
Add to basket

Includes delivery to the United States

10+ copies available online - Usually dispatched within 7 days

Publisher's Synopsis

Muri iki gitabo, Karasira Uzaramba Aimable, umucikacumu rya genocide yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda akaba n'umucikacumu w'ibikorwa byakozwe na FPR-Inkotanyi, arabasangiza ubuzima bwe bwo kuva icyo gihe kugeza magingo aya. Nk'umuntu utari ikirwa cyangwa ngo abe yaravutse ari ikinege n'ubwo ubu ari nyakamwe, arabasangiza amwe mu muteka y'u Rwanda uko yayabonye mu mfuruka zitandukanye z'ubuzima. Aranyura mu bwana bwe gato, ariko igice cyinini agiharire ubuzima bwe guhera mu mu mwaka wa 1994 kugeza muri 2020. Guhera mu mpeshyi ya 1994, Karasira aratubwira inzira y'umusaraba yanyuzemo kugeza magingo aya.

Aho guhera icyo gihe mu muryango we wari ugizwe n'ababyeyi be n'abavandimwe be bane, ari we warokotse na murumuna we. Urupfu rw'abagize umuryango we mugari rwamubereye ihurizo; kuko abagize umuryango wa se hafi ya bose bazize genocide yakorewe abatusi, ariko umuryango we nyawo ukaba wariciwe mu karere ka Bugesere ahitwa I Ririma ahayoborwaga na FPR Inkotanyi.

Book information

ISBN: 9798357096050
Publisher: Amazon Digital Services LLC - Kdp
Imprint: Independently Published
Pub date:
Language: English
Number of pages: 342
Weight: 436g
Height: 216mm
Width: 140mm
Spine width: 19mm